Nyuma ya Musanze, umukandida wa FPR Inkotanyi,arakurikizaho Rubavu

Moses ISHIMWE
1 Min Read

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba batangiye imyiteguro yo kwakira umukandida w’umuryango wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame wiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Ababarirwa mu magana bari kuri moto n’imodoka, bakoze urugendo rw’ibirometero 10 ruzenguruka Akarere ka Rubavu barutangiriye mu mujyi wa Gisenyi.

Bimwe mubyo Abatuye I Rubavu bashimira umukandida w’umuryango wa RPF Inkotanyi, Paul Kagame harimo kubaha umutekano, ibikorwa remezo birimo imihanda, amashanyarazi n’amazi meza.
Biteganyijwe ko ku Cyumweru tariki 23 Kamena 2024 umukandida w’umuryango wa RPF Inkotanyi, Kagame aziyamamaza mu Karere ka Rubavu nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu yatangiraga ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Musanze.

Igikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi, cyitabiriwe n’imbaga y’abaturage bari buzuye ikibuga cya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo (UR-CAVM) cyakira abantu ibihumbi 300

Share This Article
4 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *