Umuhanzi ndetse akaba n’umwanditsi w’indirimbo Rugamba Yverry wamamaye cyane mu ndirimbo zitsa k’urukundo nka Yverry yagarutse mu Rwanda nyuma y’igihe kirenga ukwezi ari muri Canada.
Ku itariki 24 Mata 2024 nibwo Yverry yerekeje ku kibuga k’indege Ikabombe ubwo yaragiye kwerekeza muri Canada, nyamara kugenda kwe kwasize amagambo menshi kubanyamakuru, abafana be ndetse n’inshuti ze za hafi ubwo batangazaga ko uyu mugabo afite igitekerezo cyo kutazagaruka mu Rwanda ukundi ahubwo azahita yigumira muri Canada.
Gusa Yverry yirinze kuba yagira icyo abaitangazaho kuva yagenda, dore ko we yavuze ko ikimujyanye ari ukuririmba mu bukwe bw’inshuti ze ebyiri zo muri Canada ndetse no kuzakorera igitaramo muri iki gihugu.
Yverry yageze i kigali ku kibuga cy’indege cya Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa 5 taliki 14 Kamena 2024, yakirwa nabo mu muryango we barimo umugogore we n’umwana we, umujyanama we Gauchi n’abandi benshi.
Ubwo yabazwaga n’itanagazamakuru, Yverry yavuze ko ibyari byamujyanye byose byagenze neza, kandi avuga ko we ibyamujyanye ari impamvu z’akazi ndetse no kwita ku muziki we muri rusange. Yavuzeko yabashije kwitabira ibikorwa by’ubukwe yaririmbyemo ndetse akanakora indirimbo nk’igikorwa nyamukuru cyari cyamujyanye.
Yavuze ko iyi ndirimbo yayikoreye amajwi na Made beats ndetse na amashusho yayo yakozwe neza.avuga ko muminsi iri’imbere iyi ndirimbo aza kuyishyira hanze.
Ubwo yabazwaga kubyo kuba byaravuzwe ko yatorotse, Yverry yavuze ko iyo gahunda atayigira ko we icyo agamije ari ugukura umuziki we kuba waba uwabanyarwandaa gusa. ahubwo ukaba international bityo ariyo mpamvu nyamukuru yamujyanye, ndetse yatangaje mubyatumye anagaruka yihuse ari ukugirango nawe yitegure neza Amatora y’umukuru w’igihugu azaba kwitaliki 15/o7/20.