Padiri Luciano Twinamatsiko wo muri Uganda, yahakanye ko amashusho yashyizwe hanze amugaragaza asambana Atari aye.
Ni amashusho yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga kuva ku wa Kane tariki ya 30 Gicurasi, mbere yo guhererekanywa cyane ku mbuga ziganjemo urwa X.
Muri ayo mashusho uwo bikekwa ko ari Padiri Twinamatsiko agaragara abyinana n’umukobwa ukiri muto bombi bambaye imyenda y’imbere, mbere yo kuyikuramo bagatangira igikorwa cy’abakuze.
Amashusho akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bigaragara ko ba nyirubwite ari bo bayafashe, kuko Padiri ubwe agaragara agenda yerekeza camera mu byerekezo bitandukanye kugira ngo ifotore neza.
Aya amashusho by’umwihariko yatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga bacika ururondogoro bayatangaho ibitekerezo bitandukanye, birimo iby’uko Kiliziya yagakomoreye abasaseridoti na bo bakaba bakora imibonano mpuzabitsina bitabasabye kwihisha
Uyu mu padiri abinyujije mu bantu be ba hafi, yatangaje ko umuntu uri muri ariya mashusho atari we ahubwo ko abayahimbye bashyizemo isura ye bakoresheje ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence).
Nkuko ikinyamakuru The Big Eye UG cybitangaza, amagambo ye agira ati: “Ntabwo ari njyewe. Witegereje neza, wabona ko umutwe w’uriya muntu n’igice cye cyo hasi bitandukanye. Hari uwifashishije Ikoranabuhanga ry’Irikorano mu gushyiramo isura yanjye”.
Padiri Lucian yakomeje avuga ko ariya mashusho atazigera amukoma mu nkora, yemeza ko azakomeza kwigisha ubutumwa bwiza abemera Imana, anaboneraho kubasaba kutayaha agaciro.
Padiri Luciano yari asanzwe azwi cyane muri Uganda, by’umwihariko igihe byemezwaga ko yakize icyorezo cya ebola
Thanks for sharing. I read many of your blog posts, cool, your blog is very good.