Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , Fekix Antoine Tshisekedi yanze kwitabira inama ya 23 idasazwe y’Abakuru bi Bihugu by’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EAC.
Ni kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 07 Kamena 2024, nibwo hateranye inama idasazwe y’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba, aho Perezida Felix Tshisekedi yanze kwitabira iyi nama ndetse ntiyajyena n’umuhagararira, mu gihe mu byigwa harimo n’ikibazo cy’umutekano muke wugarije Uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Urubaga Africa intelligence dukesha iyi nkuru rwatangaje ko, Tshisekedi yanze kwitabira iyi nama bitewe n’amagambo perezida William Samuel Ruto wa Kenya yatangaje ko abarwanyi ba M23 ari Abacongomani bityo ko ikibazo cyabo kidakwiye kumvikanamo u Rwanda.
Nkuko byagarutsweho na Biro y’Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba ,iyi nama yategujwe n’ubunyamabanga bukuru bwa EAC, abakuru b’ibihugu bemeje umunyamabanga mukuru mushya w’uyu muryango, Madam Veronica Mueni wasimbuye Dr Peter Mathuki, wagizwe ambasageri wa Kenya mu Burusiya n’umucamanza w’urukiko rw’uyu muryango.
Indi ngingo yagarutsweho n’iyerekeye raporo ya Perezida wa Sudan y’Epfo Salva Kiir Mayardit, ku ngendo yagiriye mu Rwanda, Uganda na Rdc , ni urugendo rwari rugamije kuzahura no kongera kunga bino bihugu byombi bimaze igihe birebana ay’ingwe, bitewe n’intambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Abitabiriye iyi nama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa EAC, ni perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Salva kirr wa Sydan y’Epfo, Samia Suluhu wa Tanzania ,Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Hassan Sheikh Muhamud wa Somalia.
Umunyamabanga mukuru wa EAC, yatangaje ko ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga bo muri uyu muryango batazarenza ukwezi bataraganira ku bikubiye muri raporo y’uruzinduko rwa Salva kiir mu Rwanda , u Burundi na RDC.
Thank you for your sharing. I am worried that I lack creative ideas. It is your article that makes me full of hope. Thank you. But, I have a question, can you help me?