PEREZIDA PAUL KAGAME YAKIRIYE UMUNYARWENYA DAVE CHAPELLE MURI VILLAGE URUGWIRO

Karim Clovis GATETE
1 Min Read
Perezida Paul Kagame yakira umunyarwenya Dave Chappelle

Ku gicamunsi cyo kuruyu wa gatanu,nibwo Perezida Paul Kagame muri village Urugwiro yakiriye ikirangirire mu gutera urwenya Dave Chappelle ukumoka muri America, waraye ataramiye mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Ni igitaramo uyu munyarwenya yaraye akoreye muri Kazo Restaurant i Kigalli ,gusa kitabirwa n’abantu bake aho kwinjira muri iki gitaramo wishyuraga amafaranga ibihumbi 200Rwf, ntakwinjiranamo igikoresho cy’ikoranabuhanga cyafata amajwi cyangwa amashusho.

Uyu mugabo kandi yavuze ko yishimiye cyane u Rwanda, uburyo bakira abantu kandi ko ari ibyagaciro kuri we kuba yakiriwe na Periza Paul Kagame. Yanashimye kandi intamwe abona u Rwanda rumaze gutera mu iterambere ashingiye ku mateka yajyaga yumva yaranze u Rwanda.

Umunyarwenya Dave Chappelle aganira na Perezida Paul Kagame
Share This Article
4 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *