Police FC kw’isoko ryo kugura abakinnyi bashya yasinyishije umukinyi w’ikipe y’u Burundi.

Karim Clovis GATETE
1 Min Read

Ikipe ya Police FC, yamaze gusinyisha Musanga Hennry ubusanzwe wakinira ikipe ya Flambeau De Centry ikina mucicyiro cya 1 mu Burundi.

Kuri uyu mugoroba wo kuwa 4 taliki 20 kamena 2024, nibwo ikipe ya Flambeau De Centre FC na Police FC, Bumvikanye kubijyanye n’igurwa ryuyu musore witwa Musanga Hennry, kumasezerano azamara imyaka ibiri.

Uyu musore numwe mubabaye beza uyu mwaka w’imikino urangiye muri Shampiyona y’u Burundi, akaba akina hagati mukibuga nka nimero 6, imbereho gato yaba myugariro b’ikipe. Ni umukinnyi ufite igihagararo kimwemerera gukina neza hagati mu kibuga, dore ko yaramaze igihe arambagizwa n’amakipe menshi harimo n’iy’ikipe ya Police Fc, iterwa inkunga na Police y’u Rwanda. kurubu ikaba ariyo yamaze kumwibikaho.

Uyu musore kandi n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Burundi ubanza mu kibuga dore ko n’imikino 2 iy’ikipe iheruka gukina uyu musore yayikinnye neza ndetse akanitwaramo neza.

Musanga hennry wamaze gusinyira ikipe ya Police FC.
Share This Article
5 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *