Umuhango wo gutangiza guverinoma nshya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo uzaba hagati ya tariki ya 10 na 11 Kamena, nkuko perezida w’inteko ishinga amategeko , Vital Kamerhe yabitangaje kuri uyu wa Mbere, tariki 02 Kamena 2024.
Nyuma y’amezi asatira atandatu , arahiriye manda ye ya kabiri, perezida Felix Tshisekedi yashyize atangaza igihe cyo kurahirira inshingano nshya ku bahawe imirimo muri guverinoma izamufasha muri iyi myaka itanu iri mbere, ibi byavugiwe mu nama perezida w’inteko ishingamategeko bwana Kamerhe Vital yagiranye na perezida Tshisekedi mu ngoro ye .
Mu magambo ye perezida wa Sena yagize ati” Irahira rya guverinoma ya madam Suminwa rizaba ghagati ya tariki 10 na 11 Kamena , tugomba kubanza kwakira Minisitiri w’intebe na gahunda ye , igahabwa abadepite b’igihugu, byongeye kandi yemeje ko intara ya Maniema izabona umwanya wa minisitiri kugira ngo hakosorwe akarengane kagaragaye mu gushinga guverinoma.
Iyi guverinoma nshya yagaragaye mo itandukaniro ugereranyije n’izayibanjirije, aho 17% byabagize iyi guverinoma ya madam Suminwa ari igitsina gore , mu gihe bwa mbere mu mateka ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo , aribwo igize Minisitiri w’intebe w’umugore.
Dukurikije itegeko Nshinga rya RDC guverinoma nshya izashobora gutangira imirimo nyuma y’uko inteko ishinga amategeko izaba yemeje gahunda za minisitiri w’intebe ku bwiganze busesuye, ibi bisobanuye ko gahunda ze zitemejwe n;inteko ishinga amategeko guverinoma yaseswa.
Ibibazo uruhuri bitegereje iyi guverinoma igizwe n’abaaminisiti 55 barimo ba minisitiri b’intebe bungirije batandatu, n’abanyamabanga ba Leta 10 ,ugereranyije n’abaminisitiri 57 ba guverinoma icyuye igihe. Bimwe mu bibazo by’ingutu bibategereje bakimara kurahira harimo: intambara igixe igihe mu Burasirazuba bw’igihugu, ubushomeri mu rubyiruko, impunzi zo hanze n’imbere mu gihugu, ihindagurika ry’ikirere n’ibindi byinshi.
Iyi guverimona nshya yatangajwe mu mpera za Gicurasi , ikigereranyo kigaragaza ko nibura kimwe cya kabiri(1/2) cy’abaturage ba Congo, nukuvuga abarenga miliyoni 50 , nta mpinduka zidasazwe babitezeho, ikindi gice cyabo cyagaragaje ko , bizeye ingamba nshya zizafatwa zigamije gukumira abarwanyi bayobowe na Gen Sultan Makenga.
Your article helped me a lot, is there any more related content? Thanks!