Rubavu: Umuturage yapfiriye mu mubyigano, Minaloc yihanganishije ababuze uwabo

Emmanuel McDammy
2 Min Read

Ni mu butumwa bwihanganisha bwashyizwe kuri X ya MINALOC, kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2024, nyuma y’uko umuntu umwe yitabye Imana, abandi 37 bagakomereka ubwo bari bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya FPR-Inkotanyi i Rubavu.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yagize iti: “Turihanganisha umuryango w’ababuze uwabo ubwo habaga umuvundo w’abantu ku muryango wasohokeragamo abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza i Rubavu”.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko, uyu munsi, kuri site yo kwiyamamarizaho ya Gisa mu Murenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu, mu Ntara y’Uburengerazuba, habaye umuvundo w’abantu ku muryango wasohokeragamo abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Ubu butumwa bwa MINALOC bukomeza bubivuga ko ikpe y’abaganga yari iri kuri iyi site yakoze ibishoboka byose ariko, ku bw’ibyago, umuntu umwe ahasiga ubuzima, mu gihe abandi 37 bakomeretse

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko bakomeje kwitabwaho. Iti: “Ubu abakomeretse hafi ya bose bari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Gisenyi. Abantu bane bakomeretse bikabije bajyanwe mu bitaro bikuru i Kigali kugira ngo bitabweho byisumbuye”.

MINALOC yihanganishije umuryango w’ababuze uwabo ndetse isaba abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza, muri iki gihe hitegurwa amatora, gukurikiza amabwiriza bahabwa n’ababishinzwe kugira ngo hubahirizwe umutekano n’ituze by’abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza.

Site ya Gisa mu murenge wa Rugerero ho mu Karere ka Rubavu, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse muri aka Karere, Nyabihu ndetse na Rustiro barenga ibihumbi 250, bari bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Kuva kuwa Gatandatu abaturage mu karere ka Rubavu, bari batangiye kugaragara mu mihanda bambaye ibirango bigaragaza umuryango FPR-INKOTANYI, ibyerekana ko bari biteguye kuza gushyigikira umukandida wabo ku mwanya wa Perezida ariwe Paul Kagame.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *