Mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Masoro, hafi y’igisimu cyahoze gicukurwamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti hasanzwe umurambo w’umusore witwa Dufitumugisha Desiré
Nkuko tubikesha KIGALI TODAY, amakuru y’urupfu rw’uwu musore w’imyaka 18, yamenyekanye kuwa Mbere Tariki 10 Kamena 2024, mu ma saha ya saa saba n’igice z’amanwa, nyuma y’aho abantu banyuze mu isambu iherereye mu Mudugudu wa Marenge, Akagari ka Kigarama icyo gisimu giherereyemo bakahasanga umurambo urambitse mu masaka ahinze hafi yacyo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masoro, Alcade Kabayiza,yemeje aya makuru ndetse avuga ko nyiri icyo gisimu yigeze gukurikiranwa kuko cyakorerwagamo mu buryo butemewe.
Yagize ati: “Icyo kirombe cyahoze gicukurwamo amabuye ya Gasegereti, ariko kiza gufungwa ndetse ubwinjiriro bwacyo barabusiba kuko cyakoreshwaga mu buryo butemewe n’amategeko, yewe na nyiracyo yari yarigeze kubifungirwa”.
Yakomeje agira ati “Uwo musore rero we n’abo bari kumwe bitwikiriye ijoro, baracukura, birinjira bagezemo imbere, gaze yo mu bujyakuzimu bw’icyo gisimu ibakogota umwuka, abari kumwe na Dufitumugisha barebye basanga we yamaze gupfa.
Birashoboka cyane rero ko baba barahise bareba uko bateruramo umurambo bawushyira hanze y’icyo gisimu, bahita batoroka kuko ubwo twahageraga nyuma yo guhuruzwa n’abaturage, ariho twawusanze byarangiye. Kugeza ubu ntibaramenyekana abo aribo n’umubare wabo, turacyabashakisha.”
Gitifu Kabayiza yasabye abaturage kutishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Thank you for your sharing. I am worried that I lack creative ideas. It is your article that makes me full of hope. Thank you. But, I have a question, can you help me?
Thanks for sharing. I read many of your blog posts, cool, your blog is very good.
Can you be more specific about the content of your article? After reading it, I still have some doubts. Hope you can help me.