Kuri uyu wa 6 taliki 15/06 /2024, ikipe ya Rayon Sports izakina n’ikipe ya APR FC, umukino wambere uzaba ubereye muri stade Amahoro kuva yatangira kuvugururwa.
Ni kenshi abanyarwanda, bakomeje bibaza igikorwa cya 1 kizahuriza abantu muri iyi stade Amahoro yubatswe mu buryo bugezweho. Byatangajwe ko Hari ibikorwa bitatu, byiswe ubutatu, ibi bikaba ari: umunsi wo Kwibohora uba kuri 4/07, ubwo hazaba hashize imyaka mirongo itatu abanyarwanda bibohoye ndetse bikaba kuri 4/07 ari nabwo hateganyijwe igikorwa cyo gufungura iyi stade ku mugaragaro na nyakubahwa Perezida Paul KAGAME.
Ibi bikorwa byose uko ari 3, nibyo byashizwe hamwe maze bigereranywa n’ubukwe kandi mu muco nyarwanda, ubukwe bubanzirizwa n’umuhuro.
Ibi nibyo Byatumye goverinoma y’u Rwanda, itegura icyo bise: ‘Umuhuro w’ Amahoro, kuri taliki 15/06 /2024 hakazaba umukino uzahuza amakipe agira abafana benshi mu gihugu ariyo; APR FC na Rayon Sports.
Ibi kandi bikorwa kugira ngo hazabeho gutemberezwa ndetse no kwisanzura muri iyi stade yavuguruwe kuko ku munsi nyirizina wo kuyifungura, babona ko ubwo bwisanzure butazaboneka.
Uyu mukino ukaba uzaba ku isaaha ya saa kumi n’imwe (17:00), amatike yo kwinjira ni 1000rwf ahasanzwe ndetse na 10,000 rwf muri V.I.P, kuri ubu hakaba hataratangazwa uko aya matike azagurwa.
I don’t think the title of your article matches the content lol. Just kidding, mainly because I had some doubts after reading the article.