Ku Kane nibwo igisirikare cya Sudan y’Epfo cyongeye gutangaza ko cyamaze gufatira icyemezo gikaze umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Force , uvugwaho kwivugana abaturage amajana .
Kuwa Gatatu tariki 05 Kamena umutwe witwara gisirikare wa RSF(RAPID SUPPORT FORCE), wagabye igitero gikomeye mu mudugudu wa Wad-al-Noura ,uherereye muri Leta ya Gezira rwagati muri Sudani, igitero bivugwa ko cyisasiye imbaga y’abaturage nyuma yo gutabaza ingabo z’Igihugu cya Sudan y’Epfo ariko ntizitabare nkuko bygarutsweho n’abarokotse ubwo bwicanyi.
Umugaba mukuru w’ingabo za Sudan, General Abdel Fattah al-Burhan yahise atangaza ko bagiye gukora ibishoboka byose abagize uruhare muri ubu bwicanyi bakabiryozwa, ibitero nkibi bikunze kumvikana mu duce dukungahaye cyane k’ubuhinzi muri Leta zigiye zitandukanye muri Sudan y’Epfo.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa’Abibumbye yahise yamaganye byimazeyo ibyicyo gitero ku basivili , nkuko umuvugizi we , Stephani Djarric yabitangje.
Mu itangazo rye , Dujarric yagize ati”Umunyamabanga Mukuru arahamagarira impande zose kwirinda ibitero ibyo ari byo byise bishobora kubabaza abaturage cyangwa kwangiza ibikorwa remezo, yongeyeho ko ahagayikishijwe cyane n’imibabaro ikabije y’abaturage ba Sudani biturutse ku mirwano ikomeje.
Mu magambo ye umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’ubutabazi by’umuryango w’Abibumbye , Clementine Nkweta salami, yasabye ko hakorwa iperereza ryo kurwego ruhanitse bakagaragaza abakurikiranyweho ubu bwicanyi.