Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane , tariki 13 Kamena 2024, urwego rushinzwe abinjira n’ abasohoka mu Rwanda rwakiriye impunzi 113 zaturutse muri Libya, bigendanye n’ amasezerano igihugu cy’ u Rwanda gifitanye n’ ishami rya Loni ryita ku mpunzi UNHCR.
Abantu 113 basaba ubuhungiro baraye bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, abahageze ni abo mu cyiciro cya 18 cy’ iyi gahunda izwi nka”Emergency Transit Mechanism(ETM) “, amakuru MARIS POST yamenye nuko abasaba ubuhungiro bashya baturutse mu bihugu bya Sudan y’ Epfo, Eritrea, Cote d’Ivoire, Sudan Somalia na Ethiopia.
Ubusazwe bisanga muri Libya mu mibereho itoroshye namba, nyuma yo kunanirwa kugera i Burayi, umugabane w’ inzozi ku batwawe n’ imibereho yo mu Burengerazuba bw’ Isi, aho abenshi muri aba bagerageza kuva ku mugabane wa Afurika bagana mu Burayi,bakoresha uburyo butemewe aho bifashisha ubwato banyuze mu nyanja ya Mediterane ibarizwa mu Majyaruguru y’ Afurika.
Kuva iyi gahunda yatangira mu 2019, minisiteri ishizwe ibikorwa by’ubutabazi ivuga ko abagera kuri 2355 bamaze kwakirwa mu Rwanda, HCR ivuga ko ifasha aba bacumbikirwa mu kigo cya Gashora giherereye mu karere ka Bugesera, kuri ubu gifite ubushobozi bwo kwakira abagera kuri 700 icyarimwe.
Kuva mu 2019, kugeza mu mpera ya Werurwe uyu mwaka, HCR ivuga ko impunzi 1623 zivuye mu kigo cya Gashora zari zimaze kwimurirwa mu bihugu nka Norvege, Suede , Canada, Ubufaransa, Ububiligi, Finilande n’ Amerika, aho zabonye ubuhungiro zigatangira ubundi buzima.
ETM itandukanye n’ amasezerano u Rwanda rufitanye n’ Ubwongereza yo kwakira abasaba ubuhungiro bagera mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’ amategeko, biteganyijwe ko bazajya bimurirwa mu Rwanda.
Thanks for sharing. I read many of your blog posts, cool, your blog is very good.
I don’t think the title of your article matches the content lol. Just kidding, mainly because I had some doubts after reading the article.