U Rwanda rwemeye ko abana b’imyaka 18 bashyingirwa

Emmanuel McDammy
2 Min Read

Abadepite batoye itegeko ryemerera abafite imyaka 18 gushyingirwa ariko akaba ashobora kugaragariza impamvu zifatika ushinzwe irangamimerere ku rwego rw’Akarere, agasaba gushyingirwa.

Iyi ni imwe mu ngingo zikubiye mu mushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango ryatangiye gutorwa kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024. Imwe mu ngingo zagarutsweho cyane iri muri iri tegeko ni iya 197 ivuga imyaka yo gushyingirwa, ishimangira ko ari imyaka 21.

Igika cya kabiri cy’iyi ngingo kigira kiti “Umuntu ufite nibura imyaka 18 y’amavuko ariko utaragira imyaka yo gushyingirwa ashobora kwemererwa gushyingirwa ku mpamvu zumvikana iyo abisabye mu nyandiko umwanditsi w’irangamimerere ku rwego rw’Akarere.”

Amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe cyavuze ko, Depite Kanyange Phoebe yagaragaje impungenge z’uko abayobozi b’uturere bashobora kuzajya bashingira ku bintu bitandukanye ku buryo byateza urujijo ariko haramutse hari iteka rya minisitiri bazajya bifashisha bakagira ibyo bashingiraho bihuriweho.

Ati “Utu turere 30 abatuyobora buri meya azajya ashingira wenda ku uko umuryango wanditse usaba ko umwana cyangwa aba bangavu n’ingimbi bashyingirwa, nubwo bazaba bagejeje imyaka 18, yego bafite indangamuntu bafite kwiyemerera gushyingirwa ariko badafite iteka rya minisitiri bagenderaho utu turere 30 buri wese azajya akora uko abishaka.”

Depite Mukabunani Christine we yagaragaje ko atumva impamvu hashyizwemo irengayobora kuko impamvu zumvikana zivugwa mu gaka ka kabiri hashobora kugira abazitwaza akangiza abana b’imyaka 18 benshi. Ati “Izo mpamvu zumvikana hagize abantu bazazitwaza cyane cyane ko zidasobanuye aha ngaha hanyuma abana b’imyaka 18 bakaba benshi cyane bagendeye kuri iri tegeko bashyingirwa ahubwo kurusha n’abakuru bashobora kwifatira ibyemezo.” Uyu mushinga w’itegeko watowe n’Abadepite 59 nta waryanze, ntawibifashe ndetse nta mfabusa.

Share This Article
1 Comment
  • Gushyingira umukobwa ufite imyaka 18 njye mbona nta kibazo kibirimo.Ahubwo iyo bavuze ngo ntibyemewe kereka ufite impamvu yumvikana ubwo ntibizatuma hashobora kugira urengana cyangwa bigatanga icyuho cya ruswa?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *