Ubufaransa n’Amerika bongeye kwikoma u Rwanda

Bayingana Eric
2 Min Read

    Ibihugu by’ibihangange by’umwihariko ibyo mu Burengerazuba bw’isi , bikomeje kugaragaza ko bihangayikishijwe n’ibibazo by’intambara mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,Ubufaransa na Leta zunze Ubumwe z’Amerika ,bongeye gushyira u Rwanda mu majwi.

Ni ibikubiye muri raporo nshya yashyizwe hanze na comittee yashyizweho n’ibi bihugu byombi ku byerekeye intambara ikomeje hagati y’Abarwanyi ba M23 N’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa, muri iyi raporo bongeye kwibasira u Rwanda , aho basabye igisirikare cy’u Rwanda RDF , gukura ingabo bavuga ko gifite mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

U kwibasira u Rwanda ni inkuru imaze ku menyerwa mu matwi ya benshi, by’umwihari ko iyo hari gutegurwa igikorwa gikomeye imbere mu gihugu, hamaze iminsi inkubiri yicyiswe CLASSIFIED RWANDA ,yateguwe nabiyise FORBIDDEN STORIES, hagaragayemo naho ibirego byinshi biregwa Leta y’u Rwanda , itarahwemye gutanga ubusobanuro bw’imbitse kubyo ishizwa byose, ariko bikaba imfabusa.

Muri iyi raporo kandi y’impuguke z’Abafaransa n’Abanyamerika bongeye kwibutsa Leta iyobowe na perezida Felix Antoine Tshisekedi ko bagomba guhagarika imikoranire iyo ariyo yose bafitanye n’inyeshyamba za FDRL , zigizwe n’Abanyarwanda basize bahekuye igihugu muri Genocide ya korewe Abatutsi muri Mata 1994, bakorera mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni mu gihe Mr. Bruno Lemariquis intumwa y’ihariye ihagarariye umunyamabanga wa Loni Antonio Guterres  muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, yatangaje ko mu gihe kitarenze amazi Ane(4), guhera muri Mutarama kugeza muri Mata 2024, abamaze gukurwa mu byabo n’intambara barenga ibihumbi maganacyenda(900000),  mu ntara eshatu gusa: Kivu ya Ruguru, Kivu y’Epfo na Ituri, muri rusange harabarurwa impuzi zirenga miliyoni 5.6 kuva intambara yarota mu kwezi ku Ugushyingo 2021.

N’ubwo hakomeje gushyirwamo imbaraga mu koroshya imirwano irimbanyije hagati y’abarwanyi bayobowe na General Sultan Makenga n’ingabo za Leta, ntibibuza perezida Felix Tshisekedi, gushimangira ko ikibazo cy’abarwanyi ba M23 kizakemuka mu buryo bw’intambara, nubwo bakomeje gutakaza ibice byinshi.

 

 

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *