kuri uyu wa 19 kamena 2024,Ibihumbi by’abaturage b’abashinwa bavuye mu byabo kubera imyuzure,abandi irabahitana. Ibyago byo kwiyongera kw’imfu biracyari byinshi,kuko imvura itaracisha make ahubwo ikaba ikomeje guteza ibyondo byinshi mu mihanda ndetse no kurengerwa n’amazi kw’amazu.
Kuri uyu wa Kane nibwo imyuzure yibasiye ibice by’amajyepfo y’iki gihugu, maze ababarirwa kuri 46 batakaza ubuzima mu gihe abagera ku bihumbi 10 bavuye mu byabo.
Ni imyuzure yazanye imbaraga zidasanzwe cyane mu bice bya Meizhou ho mu ntara ya Guangdong.
Television y’igihugu CCtv itangaza ko abagera kuri 47, aribo bamaze kubarurwa ko baburiye ubuzima muri aka gace ka Meizhou.Aha ni hamwe hegereye ku nkombe z’imigezi ya Songyuan na Chiku iherereye muri Ako gace.
Mu cyumweru gishize,mu ntara ya Pyanguang abagera ku bihumbi ijana na mirongo itatu babuze umuriro w’amashanyarazi,38 batangazwa ko bapfuye naho 2 baburirwa irengero Byose bitewe n’imyuzure.