Uko umunsi wa Kane wo Kwiyamamaza wagenze ku bakandida bose ku mwanya w’umukuru w’igihugu na gahunda y’umunsi ukurikiyeho

Moses ISHIMWE
4 Min Read

Ku munsi wa kane wo kwiyamamaza,abakandida perezida bose uko ari batatu n’abakandida depite mu byiciro bitandukanye , bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, bageza ku baturage imigabo n’imigambi yabo mu ri iyi manda izatorerwa ku wa 15 Nyakanga,2024.

Umukandida wigenga Philipe Mpayimana,yakomereje ibikorwa bye byo Kwiyamamaza ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.

Philipe Mpayimana yakiriwe n’abanyamakuru ndetse n’abandi bamukurikira hirya no hino bari bategereje imigabo n’imigambi ye maze abasezeranya ko azubakira ku byagezweho maze akita ku mibereho y’abaturage ndeste n’iterambere ry’umukozi.

Ati “Umurimo w’umuturage ni wo ugena imibereho y’igihugu,niyo mpamvu nzita kuguhemba umukozi nkurikije imbaraga n’akazi yakoze. Duheruka umushahara fatizo kera. Nk’abakozi batanga service muri za restaurant na hoteli baravunika ariko bagahembwa udufaranga duke”.

Mpayimana yabwiye abaturage ko nibamugirira ikizere bakamutora azashyiraho uburyo bugabanya gutakaza agaciro k’ifaranga ry’urwanda. Biteganijwe ko ku munsi wejo Mpayimana Phillippe azakomeza ibikorwa bye byo kwiyamamaza ejo kuwa kane, mu turere twa Burera I Kidaho na Musanze mu murenge wa Busogo.

Ishyaka riharanira amahame ya demokarasi no kurengera ibidukikije,Green party of Rwanda,naryo ryakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu munsi wa Kane mu karere ka Kirehe. Dr.Frank HABINEZA n’abarwanashyaka be,bakiriwe n’imbaga y’abaturage bari bategereje kumva imigabo n’imigambi by’umukandida Perezida Frank HABINEZA, n’abandi bakandida depite bahagarariye irishyaka. Dr.Frank yasabye abaturage ba Kirehe n’abandi baturutse hirya no hino kumushyigikira maze nawe agateza imbere imibereho yabo.

Ku bijyanye n’ubuzima, yijeje abaturage ko hazongerwa uburyo imiti ifatirwa kuri mutuelle, no kongera uburyo bw’imikorere ya poste de Sante’ hirya no hino mu gihugu. Green Party yijeje ko umushahara wa muganga ugomba kuzamurwa guhera mu kwezi kwa Cyenda ni baba batoye ishyaka.

Si ibyo gusa kandi,kuko mu bijyanye n’uburezi Frank yabwiye abanyarwada ko kaminuza ya INATEK Kibungo yafunzwe izagirwa rimwe mu mashami ya kaminuza ya Leta maze abaturage ba Ngoma n’abandi bahegereye bakayivomaho uburezi nk’uko byahoze.

Ishyaka ryijeje inganda muri buri murenge zizajya zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, bikazafasha mu kugerwaho kwa gahunda yo kongera imirimo ibihumbi Magana atanu buri mwaka mu ngeri zose.

Biteganyijwe ko ku munsi wa gatanu kuri 26/06/2024,ishyaka rikomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.

Umuryango FPR Inkotanyi, nawo wakomeje ibikorwa byo kwamamaza umukandida waryo hirya no hino mugihugu,aho Paul KAGAME yiyamamarije mu karere ka Nyarugenge.

Mu masaha ya kare cyane abaturage bo hirya no hino mu mugi wa Kigali basaga ibihumbi magana atatu (300,000) bariraye ku ibaba baje kumva imigabo n’imigambi y’umukandida wa FPR INKOTANYI ndeste n’abazahagararira uyu muryango mu matora y’aba depite.

Paul KAGAME yijeje abanyarwanda gukomereza mu rugendo u Rwanda rwatangiye muri iyi myaka mirongo itatu ishize. Kagame ati “twaje hano kugira ngo tujye umugambi w’ibyo tuzakora ku itariki 15 z’ukwezi tugiye kujyamo”. Kagame yibukije ko ijana ku ijana ari demokarasi kandi ibyo abanyarwanda bakora bireba u rwanda ntawundi bireba.

Kagame yijeje guteza imbere uburezi,ubuzima ,ibikorwa remezo,ndetse n’ubuhinzi buteye imbere bwifashisha ikoranabuhanga. Abajije niba guhitamo bigoranye,abaturage bumvikanye bavugako babirangije hasigaye itariki nyirizina.

Si muri Nyarugenge gusa kuko hirya no hino abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bamamaje umukandida w’ishyaka ryabo nko muri Gakenke, abaturage baganirizwa ku byo abadepite bazava mu muryango wa FPR Inkotanyi bazabagezaho mu gutora amategeko ababereye ndetse banabizeza kuzabavuganira mu bijyanye n’ibikorwa remezo nk’imihanda, n’ibindi

biteganyijwe ko umukandida wa FPR Inkotanyi azongera kwiyamamaza ejobundi kuwa 27/06/2024 mu karere ka Huye,bitabujije ko hagati Aho abandi banyamuryango bazakomeza kwamamaza iri shyaka.

Abaturage bakomeje kugaragaza ubwitabire budasanzwe muri ibi bikorwa byo Kwiyamamaza,nk’ikimenyetso cy’urugendo rushimishije muri demokarasi muri iyi Myaka mirongo itatu ishize u Rwanda rwibohoye.

Share This Article
7 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *