Umuhanzi Davido yajyanye umugore we babyaranye imfura mu nkiko.

Karim Clovis GATETE
1 Min Read

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria uri mubakomeye cyane muri Africa ndetse no kw’Isi Davido, yajyanye umugore we babyaranye imfura mu nkiko, aho ashinja uyu mugore kumushakaho indonke yitwaje imfura ye babyaranye.

Davido yabyaranye n’umugore witwa Sophia Momodu  umwana w’umukobwa witwa Imade Adeleke, aho Davido yakomeje yumvikana avuga ko uyu mugore yitwaza uyu mwana ngo amukuremo amafaranga akoresha mu nyunguze,

Inkuru dukesha ikinyamakuru Punch news cyavuze ko Davido yashinjije uyu mugore kuba yarakoresheje umukobwa wabo amukuramo amafaranga yumurengera kandi Davido avuka ko uyu mugore kuva kera yarangwaga no gukunda amafaranga cyane. Davido avuga ko aakora ibishoboka byose ngo yuzuze inshingano ze nka se wa Adeleke.

Muri uru rubanza Davido yasobanuye ko Sophia yanze inzu ya miliyoni 200 z’ama-Naila yari yaguriye umukobwa we ahubwo agashaka ko akomeza kwishyurira ubukode bwa Miliyoni 5 z’ama-Naila buri mwaka.

Davido afite abana 6 barimo abahungu ba 3 gusa umwe muri bo yaje kwitaba Imana aguye muri pisine, afite n’abakobwa 3 barimo 2 bimpanga uyu mugabo yabyaranye’umugore we Chioma Rawland.

Davido kurubu uri munkiko n’umugore we Sophia.
Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *