Umuhanzi wo muri Nigeria Kiss Daniel aravugwaho gutandukana n’umugore we

Karim Clovis GATETE
1 Min Read

Umuhanzi ukomeye cyane hano muri Africa by’umwihariko mu gihugu cya Nigeria, uzwi nka Kiss Daniel aravugwaho gutandukana n’umugore we nyuma yuko kuri uyu wa 2 taliliki 18/06/2024, uyu muhanzi yasibye ibintu byose byari biri kurubuga rwe rwa Instagram.

Umuhanzi Kiss Daniel wamamaye mu ndirimbo za kunzwe cyane nka Mama, Buga ndetse n’izindi, kurubu biravugwa ko yamaze gutandukana n’umugore we Mjay Anidgube, ibi byagarutwesho cyane mu binyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria nyuma yuko uyu musore asibye amafoto ye yose ndetse n’amavideo yakoranye n’uyu mugore we.

Ibi nibyo byatumye havugwa iri tandukana ryaba bombi, dore ko uyu musore n’ubundi azwiho kudapfa guhuza n’uyu mugore. Si ubwambere bashwanye bakongera bakiyunga, ibi kandi bije hari hashize igihe gito uyu musore akoze indirimbo avuga ko yayituye uyu mugore yise ‘Dauble’ dore ko no mu mashusho yayo yakoreshejemo uyu mugore we.

Kurubu  rero kuri Instagram ya Kiss Daniel, hakaba hariho amatangazo y’ibitaramo bye gusa, gusa kugeza n’ubu uyu muhanzi ndetse n’umugore we bakaba ntacyo baratangaza kuri iritandukana ryabo riri mu binyamakuru byinshi cyane cyane ibyo muri iki gihugu cya Nigeria.

Share This Article
2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *