Umuhanzikazi Bwiza, uherutse gusohora indirimbo yasubiyemo yitwa; “Ni Danje” yakoranye na Danny Vumbi yahishuye impamvu yifuje gusubiramo ino ndirimbo.
Umuhanzikazi Bwiza uri mu bakunzwe cyane mu gihugu cy’u Rwanda, aherutse gusohora indirimbo isubiyemo ya Danny Vumbi yitwa: “Ni Danje” kandi ayisubiramo ari kumwe na Nyirayo Danny Vumbi. Ni indirimbo yigeze guca ibintu mu gihugu hose cy’u Rwanda, aho irangwamo n’imvugo zigezweho akenshi zikoreshwa n’urubyiruko kubera ko abantu bakuru badakunze kugusobanukirwa n’izo mvugo.
Mu kiganiro Bwiza yagiranye n’umunyamakuru wa Maris Post, yatangaje ko impamvu yifuje gusubiramo ino ndirimbo, ko aruko kuva na kera yakundaga uyu muhanzi Danny Vumbi.
Danny Vumbi yari amaze igihe kinini cyane atavugwa mu muziki nyarwanda, aho kugeza ubu yongeye kumvikana mu matwi yabatari bake kubera umuhanzikazi Bwiza. Basubiramo indo ndirimbo bayisubiriyemo muri studio yitwa; KIKAC Music.
Thanks for sharing. I read many of your blog posts, cool, your blog is very good.