Mu gihe imyigaragambyo ikomeje muri Kenya yiganjemo urubyiruko bitewe n’itegeko rigenga imisoro batifuza ko ryajya mubikorwa, biri mubyahaguRukije ibyamamare byinshi kw’isi harimo na Simisola Kosoko wamamaye nka Simi.
Iminsi ishije atari mike abiganjemo urubyiruko bigaragambiriza ibirebana no kuvugurura itegeko hagamijwe kongera imisoro,iyi myigaragambyo kandi ikaba ikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake.
Ibyamamare bitandukanye birimo Lupita Nyong’o uvuka ku babyeyi bo muri Kenya bituma nawe aba umunyagihugu ,bagaragaje ko Leta ikwiye gushaka igisubizo mu maguru mashya banifuriza iruho ridashira abitabye imana kuva iyi myigaragambyo yatangira arinako bakomeza imiryango yabuze ababo.
Umuhanzi ukomeye muri Kenya Otile Brown yasabye ko hahagarikwa kwica abari kwigaragambya n’abandi nka Eric Omondi w’umunyarwenya wigeze no gufungwa kubera iyi myigaragambyo,Willy Paul,Khalif Kairo.nabandi bakomeje kugira icyo babivugahao banagaragaza ko bidakwiriye ko umuntu uburenganzira bwe bwahonyorwa.
Simi uri mubahanzikazi bakomeye ku mugabane wa Afurika yifashishije uruburwa (X) agaragaza ko ashyigikiye abigaragambya abasabira no k’Imana ngo ibatize imbaraga.
yagize ati”Ni imbaraga n’agahinda kuba abantu barwanira ubwisanzure bwabo n’uburenganzira bwabo bakanabipfira.Nifatanije n’abaturage ba Kenya, Imana ice inzira kandi itange imbaraga.”
Simi kandi yagaragaje ko atumva imikorere ya bamwe mu bayobozi ba Afurika igera aho ibintu bizamba bikazamura imyigaragambyo inagwamo abantu ,gusa agaragaza ko ategereje umunsi ibyo byose bizahinduka.
Uyu muhanzi wo muri Nigeria anakomeje kwitegura gushyira hanze album yise ‘lost&found’ yamaze gutungaza ko izagera ku isoko ku wa 05 Nyakanga 2024, umugabo we Adekule Gold uheruka i Kiali, yagaagaje ko abakunda umuziki bagiye kumva uburyohe nyabwo bw’umuziki ko umugore we yabakoreye umuzigo w’akataraboneka.
ikindi nuko Perezida wa Kenya ,William Ruto yamze gutangaza ko Leta yisubiyeho kuri iri tegeko ryari ryateje impagarara ubuzima bwa bamwe bukabigenderamo.
Your site is so well-organized and visually appealing. Excellent work!
Hey there, I appreciate you posting great content covering that topic with full attention to details and providing updated data. I believe it is my turn to give back, check out my website Article Sphere for additional resources about SEO.
What fabulous ideas you have concerning this subject! By the way, check out my website at FQ7 for content about Car Purchase.
You can certainly see your enthusiasm within the work you write. The arena hopes for even more passionate writers like you who are not afraid to say how they believe. At all times follow your heart.