Umuhanzi ndetse akaba n’umwe mubatunganya umuziki muri East AFRICA; Element Eleeeh yatangaje ko yakuze yiyumvamo kuzaba umuhanzi gusa umujinya yatewe na producer Bob Pro, ariwo wabaye imbarutso yo kwiga gutunganya indirimbo.
Uyu musore ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo bamubazaga k’urugendo rwe rw’ubuhanzi ndetse no gutunganya indirimbo,bashingiye ku ndirimbo ye nshashya yise ‘MILELE’, uy’umusore yavuze ko agikora indirimbo yambere Cash n’ubwo yakunzwe atari yakiyumvishije ko ari umuhanzi kabone n’ubwo aribyo yakuze yifuza gukora. Yakomeje avuga ko ahubwo ubwo yakoraga Fou De Toi aribwo yafashe umwanzuro wo gukomeza umuziki nkumwuga.
Element yanasobanuye ko aribyo byatumye indirimbo MILELE ayishoramo arenze million 30 ndetse ikaba n’indirimbo ye yambere isohotse mujyana ye yitwa ‘Afro GAKO’.
Uyu musore kandi yavuze ukuntu yinjiye mu mwuga wo gutunganya umuziki, aho yavuze ko yabitewe n’uburakari yatewe na mugenziwe utunganya imiziki Bob Pro, avuga ko yagiye kureba uyu mu producer ngo bakore indirimbo abifashijwemo na Noopja,wari wiyemeje kumufasha mu muziki we, bagakora indirimbo gusa icyababaje Element n’uko iyi ndirimbo itigeze isohoka amara igihe kirenga umwaka wose atarayibona.
Ibi byatumye uyu musore atangira kwiga gutunganya indirimbo ngo ajye azikorera, birangira avuyemo umu producer kurubu uri mubakunzwe cyane ndetse bayoboye abandi ba producer mu kugira igikundiro.
Nothing like picking your self up! Kudos!
Cyanee rwose
Million 30