Umukinnyi uri kwifuzwa n’amakipe menshi mu Rwanda

Karim Clovis GATETE
1 Min Read

Dusabimana Christian w’imyaka 22 ukinira ikipe y’Amagaju kuri ubu niwe uri kwifuzwa n’amakipe menshi mu Rwanda.

Akenshi tumenyereye ko abakinnyi bakina imbere, urugero nk’abataka usanga aribo baba bifuzwa cyane kw’isoko ry’umupira w’amaguru kw’Isi , bikanavugwa cyane iyo bava mu ikipe imwe berekeza mu y’indi.

Kuri ubu ikiri kuvugwa, ni uyu musore w’imyaka 22 ufite ubuhanga budasanzwe, akaba akinira ikipe y’Amagaju  nka myugariro w’iruhande rw’uburyo.

Bitewe no kwitwara neza muri champion y’ikicyiro cya 1 hano mu Rwanda akanafasha ikipe gusoreza ku mwanya wa 8, uyu musore ari kurambagizwa n’amakipe nka: As kigali, ikipe y’umugi wa kigali, Musanze FC, ndetse na Police FC.

Sibyo gusa Kandi ubwo twaganiraga nawe ku murongo wa telephone, yavuze ko atari izi gusa zimwifuza ko ahubwo hari n’amakipe yo muri Kenya ari kumuganiriza gusa akaba atarafata umwanzuro.

Dusabimana Christian ukinira Amagaju.

Share This Article
24 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *