Umukufi warokoye umuntu urupfu nyuma yo kuraswa mu ijosi

Moses ISHIMWE
2 Min Read

umugabo utuye muri Leta ya Colorado, ho muri Leta zunze bumwe za Amerika, yabaye umunyamahirwe udasanzwe, nyuma yo kurokoka isasu abikesha umukufi w’ifeza (Silver Necklace) yari yambaye mu ijosi.

Polisi yo mu Mujyi wa Commerce City wo muri Colorado yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa facebook amafoto y’umukufi w’ifeza, uriho amaraso, hagaragaramo ikintu cy’icyuma cyawuhagamyemo.

Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko uwo mukufi Ari uw’umugabo utuye aho muri Colorado, watonganye n’umuntu, bikarangira amurashe.

Polisi ya Colorado, mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko iryo sasu ryashobaraga kumwinjira mu ijosi rikaba ryamukomeretsa akanapfa, ariko ku bw’amahirwe ryaheze mu mukufi yari yambaye birangira akomeretse byoroheje.

Polisi ya Colorado yanditse igira iti, “Isasu rya ‘22 caliber’ ryarashwe mu gihe abantu barimo batongana, ryari kuba ryinjiye mu ijosi ry’uwarashwe, ariko aho kwinjira mu ijosi ryaheze mu mukufi yari yambaye. Icyavuyemo, ni uko byarangiye akomeretse byoroheje”.

Polisi yasobanuye ko amahirwe uwo mugabo yagize ‘ari ikintu gitangaje gusa’, ariko bamwe mu bakoresha urwo rubuga rwa facebook, babonye ayo mafoto n’ubutumwa buyaherekeje, bahise bihutira kuvuga ko ahubwo ari imbaraga z’Imana zivuye mu ijuru zatabaye.

Polisi yavuze ko ifeza yari yambaye ari ifeza ikomeye cyane kuko iyo iba ifeza isanzwe, isasu ryari kuyihinguranya rigakomeza rikinjira no mu mubiri w’uwo warashwe.

Share This Article
2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *