Umunyarwenya Doctor Kingsley wo mu gihugu cya Nigeria ,ukunda kwitazira izina ry’ikinyarwanda Ntakirutimana, yageze i Kigali mw’ijoro Ryo kuwa 4 taliki 06/06 /2024 aho yaje kwitabira igitaramo cya Iwacu Summer Comedy festival.
Uyu munyarwenya ukundwa n’abanyarwanda benshi dore ko nawe adahwema kugaragaza ko akunda u Rwanda ndetse n’abanyarwanda byumwihariko Perezida Paul KAGAME yongeye gusesekera mu gihugu cy’u Rwanda.
Yaherukaga mu Rwanda mu gitaramo cyateguwe n’umunyarwenya Japhet Mpazimaka, cyitwaga ‘the upcoming diaspora’ ubwo yazaga icyo gihe yeretswe urukundo n’abanyarwanda bari bitabiriye iki gitaramo cyari cyabereye mu ihema rya Camp Kigali’.
Kuri ubu; Doctor Kingsley akaba azataramira abanyarwanda tariki 09/06 /2024 mu gitaramo cyateguwe n’umunyarwenya Seth Zubby uri mu banyarwenya beza u Rwanda rufite mu gitaramo kiswe; “Iwacu Summer Comedy festival” kikaba kizabera igikondo ahasanzwe habera Expo.
Ni igitaramo gikomeye kuko kizayoborwa n’ibyamamare mu kuyobora ibitaramo nka Mc Nario (king of mic) afatanyije n’umukobwa wirwanyeho Anitha Pendo , kizaba kirimo abanyarwenya benshi nka: Joshua Kamirindi, Rufendeke, Joseph umuniga, Umushumba n’abandi benshi.

Kbx Uduha amakuru kugihe
Thank you for your sharing. I am worried that I lack creative ideas. It is your article that makes me full of hope. Thank you. But, I have a question, can you help me?
Your article helped me a lot, is there any more related content? Thanks!
I don’t think the title of your article matches the content lol. Just kidding, mainly because I had some doubts after reading the article.
Thanks for sharing. I read many of your blog posts, cool, your blog is very good.
Thank you for your sharing. I am worried that I lack creative ideas. It is your article that makes me full of hope. Thank you. But, I have a question, can you help me?