Kuri uyu wa 5 tarilki 21 kamena 2024, Umunyarwenya ukomeye ndetse akaba n’impirimbanyi ya Rubanda mu gihugu cya Kenya Eric Omondi, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano zo muri Kenya nyuma yo kwigaragambya hanze y’inyubako nshingamategeko yo muri Kenya.
Umunyarwenya Eric Omondi uri mubakunzwe cyane mu karere kibiyaga bigari cyane muri Kenya ndetse no hanze yatwe muri yombi, uyu musore azwiho kandi kuba ari impirimbanyi yarubanda nkuko akunda kubitangaza ndetse n’ibikorwa akora birabyerekana. Mugitondo cyo kuri uyu wa 5 nibwo yazindukiye kunyubako nshingamategeko ya Kenya n’abantu bari mumyigaragambyo.
Eric Omondi, yazindukiye kuri iyi nyubako yambaye imyenda y’umutuko ari kw’ifarashi ndetse n’abambari be batari benshi cyane nabo bambaye imyenda y’umutuku, batangira kwigaragambya .
Bavuga ko iyi myigaragambyo igamije gukuraho itegeko rigenga imisoro muri iki gihugu ryavuguruwe, dore ko ngo babona ariwo muzi w’inzara ikomeje kwibasira abanyakenya muri rusange.
Iyi myigaragambyo ubwo yarimo kujya mbere nibwo abashinzwe umutekano bafataga Omondi, abo barikumwe bakwira imishwaro we asigara kw’ifarashi arinaho bamufatiye. Si ubwambere uyu mugabo ayoboye imyigaragambyo kuko hari n’indi araherutse gukora aho yari kumwe n’abaturage banyanyagizaga imboga mu mihanda yaha mu gihugu cya Kenya.
Omondi kandi afunzwe nyuma y’igihe gito humvikanye urupfu rw’umuvandimwe we Fred Omondi nawe wari umunyarwenya wazize impanuka y’imodoka.