Umunyarwenya Jaime Caravaca ukomoka muri muri Espagne yakubitiwe k’urubyiniro ubwo yarari mu gitaramo imbere y’imbaga nyamwinshi yari yitabiriye iki gitaramo.
Mu gitaramo uyu munyarwenya yaraye akoreye Madride muri Espagne yateye urwenya aho yaje kwibasira umwana w’imyaka itatu yamavuko maze amukoraho urwenya, ibi byarakaje Se w’umwana bikomeye, dore ko urwenya uyu mugabo yateraga rwerekezaga ku bikorwa by’urukozasoni n’ubusambanyi.
Nk’umubyeyi wese kandi ufite inshingano zo kurera kwihangana byanze yurira urubyininiro maze atangira guhata uyu munyarwenya inshyi nyinshi cyane arinako abitabiriye igitaramo bafanaga ibyo ari gukorerwa.
Kwibasira abitabiriye igitaramo cy’urwenya n’ibintu abanyarwenya bakunda cyane dore ko biri mu bibahira k’urubyiniro gus usanga kenshi uwibasiriwe k’urubyiniro atabifata neza kuko hari n’abanga kwitabira ibitaramo by’urwenya batinya ko hari uwabibasira. Abantu benshi bakomeje kunenga uyu munyarwenya bitewe nuko uwo yakozeho urwenya ari umwana muto w’imyaka itatu.
Can you be more specific about the content of your enticle? After reading it, I still have some doubts. Hope you can help me.