Mukiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu taliki 21 kamena 2024, umunyamabanga mukuru w’umuryango wa FPR Inkotanyi GASAMAGERA Wellars ubwo yatangazaga uko imyiteguro yo kwiyamamaza ihagaze, yashimiye imitwe ya politike yemeye kwifatanya n’umuryango wa FPR Inkotanyi, mu gutanga umukandida kumwanya wa perezida wa Repubulika.
Ubwo yasobanuraga uko imyiteguro yo kwiyamamaza ihagaze, Gasamagera yaboneyeho no gushimira indi mitwe ya politike, yagiriye ikizere umukandida wa FPR Inkotanyi kumwanya wa perezida Repubulika ikamushyigikira.
Ati “Nshimiye iyi mitwe ya Politiki yafashe icyemezo cyo gushyigikira umukandida wacu no kumugirira icyizere cyo kwiyamamariza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika kugira ngo akomeze ageze iterambere ku baturage”.
Gasamagera yaboneyeho no kwibutsa ko nubwo indi mitwe ya politike yiyemeje gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi kumwanya wa perezida, kumyanya y’abadepite bazajya bamamaza abakandida bo mumashyaka yabo.
Ati”Ikindi nababwira ni uko abari mu mitwe ya Politiki dufatanyije tuzajya tujyana kuri site zacu, bagire n’ubutumwa batanga mu kwamamaza umukandida wacu umwe duhuriyeho, ariko nibigera mu gihe cyo kwamamaza abakandida depite babo, bazajya bamamaza abari mu ishyaka ryabo”.
Gasamagera Wellars, yashishikarije abanyarwanda kuzitabira, ndetse bakanumva imigabo n’imigambi umuryango FPR Inkotanyi ubateganyiriza, ubwo kwiyamamaza bizaba bitangiye.
Ati “Mu rwego rwo kwiyamamaza guhera tariki 22 Kamena 2024 nk’umuryango RPF Inkotanyi twishimiye gusangira icyerekezo n’imigambi FPR Inkotanyi ifitiye Abanyarwanda. Umukandida wacu ku mwanya wa Perezida azajya hirya no hino mu Gihugu agaragarize abaturage imbonankubone ibyo abateganyiriza”.
Gasamagera Wellars yasobanuye ko ibikorwa byo kwiyamamaza muri iki gihe aho bitandukaniye n’ibyakorwaga mu gihe cyashize, ari uko umukandida yajyaga muri buri karere, ubu hakaba harahujwe uturere tumwe na tumwe ku mpamvu zumvikana.
Ati “Dufite igihe cyo kwamamaza kingana n’iminsi 21 ariko muri iyo minsi dufitemo n’ibindi bikorwa by’Igihugu bigomba gukorwa. Nanone nk’umuryango wa FPR Inkotanyi twemera ihame ry’uko kwamamaza bidahagarika ubuzima bw’Igihugu. Ibikorwa byose bigomba gukomeza gukora, bityo rero ni yo mpamvu twahuje Uturere tumwe kugira ngo umukandida wacu azabikore byose nta kibangamiye ikindi”.
Gasamagera yibukije itangazamakuru ko ari ngombwa muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza kuko bazaba bashyigikiye demokarasi.
Ati “Twiteguye gukorana namwe ndetse n’imbuga nkoranyambaga zacu zizajya zibagezaho amakuru y’umwimerere muzajya muyakurikira imbonankubone ndetse tuzajya dufatanya namwe mu gusakaza amakuru yacu ku miyoboro y’ibitangazamakuru byanyu”.
Kuba kwamamaza bitazahagarika ibindi bikorwa, abanyamakuru babajije niba bitazatuma kuri site biyamamarizaho hatazabura abanyamuryango bitabira iki gikorwa.
Gasamagera yasubije ko umunyamuryango wa RPF Inkotanyi azasaba uruhushya umukoresha we mbere yo kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza, naho ku ruhare rw’abacuruzi bo ngo hagomba kwitabira ubishaka kuko atari agahato.
Ati “Nta mpungenge dufite yo kuzabura abitabira kuko ibikorwa byo kwiyamamaza bizakorwa uko byagenwe umunsi ku wundi, ndetse mbatumiye kuri site ya Busogo muri Musanze”
Ku kibazo cyo gutumira indorerezi, Gasamagera yasubije ko ari ikibazo kireba komisiyo y’amatora, ko bo nk’umuryango ntacyo babitangazaho kuko na bo bazajya bagenzurwa na Komisiyo y’amatora (NEC).
Gasamagera yasobanuye ko ku munsi u Rwanda rwizihizaho ubwigenge uba tariki ya 1 Nyakanga ndetse na tariki 4 Nyakanga ku munsi wo kwibohora, ibikorwa byo kwamamaza bizaba bihagaze mu rwego rwo kwizihiza ibi birori.
Ku bikorwa FPR yemereye abanyarwanda muri manda ishize ntibishyirwe mu bikorwa, Gasamagera yasobanuye ko na byo bizakorwa nibaramuka begukanye intsinzi.
Komiseri ushinzwe Ubutabera n’amategeko mu muryango FPR Inkotanyi, Tito Rutaremara, avuga ko imyaka 30 ishize u Rwanda rwiyubaka rumaze kugera kuri byinshi kandi ko kuri we bihagije ariko bagifite intego yo kugeza Igihugu muri 2050.
Ku kibazo kijyanye no kongera abadepite, komiseri Tito yavuze ko kongera umubare w’abadepite atari byo bikwiye mu gihe Igihugu gifite ibindi bibazo gihanganye na byo.
Rutaremara yasobanuye ko kongera abadepite bishingira ku bunini bw’Igihugu, umubare w’abagituye ndetse n’ubukungu bwacyo, agaragaza ko urebye aho u Rwanda ruhagaze, abadepite 80 rufite bahagije.
Ati “Bituruka ku bunini bw’igihugu, ku mubare w’abantu ariko nabwo bigaturuka ku bukungu igihugu cyaba gifite. Niba ubukungu ari butoya, nturi bushyiremo abadepite 500 kuko ugomba kubahemba, ukabaha ibyangombwa. Ibyo bitatu rero uko bimeze, ubu ngubu abadepite 80 barahagije kuko ubunini bw’u Rwanda ntibwiyongereye.”
Rutaremara yakomeje ati “Nubwo umubare w’abantu wiyongereye, ariko ikoranabuhanga ryaraje rifasha umudepite kugera ku bantu mu mwanya mutoya. Ubukungu burazamuka ariko buracyafite ibindi bwahabwa. Umubare ni uriya. Abadepite 80 kuvugira Igihugu cyose n’ikoranabuhanga twabonye, birahagije, ntabwo byaba ngombwa kongera abandi.”
Yagaragaje ko mu gihe kiri imbere, ubwo ubukungu bw’Igihugu bwazakomeza kuzamuka, hari igihe byazaba ngombwa ko umubare w’abadepite wazongerwa. Ati “Wenda mu gihe kiri imbere, ubukungu bwazamutse, byazarebwa.”
Ikindi kibazo cyabajijwe ni icy’uko abakandida batari mu Ishyaka rya FPR Inkotanyi batazabangamirwa, Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi asubiza ko abakandida baziyamamaza mu bwisanzure ndetse no mu mutekano.
Ku bijyanye n’ibihangano byahimbwe n’abahanzi bavuga ibigwi bya FPR Inkotanyi, Gasamagera avuga ko abenshi babisabye ariko hari n’abahimba indirimbo bakazishyira ku miyoboro yabo bacishaho ibihangano byabo.
Ati “Abahimba ibyiza n’ibyagezweho ntabwo twababuza kandi ni abanyamuryango bacu badushyigikiye”.
Gasamagera yavuze ko ahazakorerwa ibikorwa by’iyamamaza cyane ku mashuri ntaho bizabangamira ibindi bikorwa.
Ati “Twarabyitwararitse ntaho ibikorwa byo kwamamaza umukandida wacu bizabangamira amashuri ndetse tunahindura iminsi abana batazaba bizeho”.
Ku kibazo kijyanye na sites (ahantu) ziziyamamarizwaho n’umukandida wa FPR Inkotanyi, Gasamagera avuga ko itegeko rya Komisiyo y’Amatora ritabemerera kubivuga mbere nyacyo cyo gutangira kwiyamamaza, ariko ahazajya hakorerwa ibikorwa byo kwamamaza bazahamenyeshwa nk’abafatanyabikorwa mu kwamamaza.
Iki kiganiro cyitabiriwe na Komiseri ushinzwe ubukangurambaga rusange, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Komiseri ushinzwe ubutabera n’uburenganzira bwa muntu, Hon. Tito Rutaremara, Komiseri ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Sandrine Maziyateke na Nathalie Munyampenda, umwe mu bagize Komisiyo ireba ibijyanye n’imyitwarire y’abanyamuryango.
Amatora ateganyijwe kuzaba taliki 14 Nyakanga 2024 kubanyarwanda baba mu mahanga ndetse na taliki 15 Nyakanga 2024 kubanyarwanda baba imbere mu gihugu.
Your article helped me a lot, is there any more related content? Thanks!