Mugihe imyigaragambyo yamagana izamurwa ry’imisoro ikomeje gufata indi ntera mugihugu cya Kenya, kuri uyu wa kane Rex Kanyike Masai w’imyaka 29 umwe mubigaragambyaga, yarashwe ahasiga ubuzima.
Uyu, Rex Kanyike Masai w’imyaka 29 wigaragambirizaga mu mujyi wa Nairobi, yapfuye azize amasasu, nk’uko umuganga wo mu bitaro byo mu murwa mukuru yabitangarije.
Murwanashyaka Boniface Mwangi yavuze ko uyu musore yari yitwaje indangamuntu gusa na terefone ye kandi ko nta ntwaro yari afite.
Abayobozi baho bavuga ko Bwana Masai nyuma yo kuraswa, yajyanywe mu bitaro bya Bliss hafi yagace ka Moi I Nairobi aho byatangarijwe ko yapfuye.Umuganga wamwakiriye yagize ati “Yarashwe mu gice cyo hejuru cy’ibibero. Bigaragara ko yavuye amaraso kugeza apfuye’’
Abigaragambyaga, bakoreraga ibikorwa byabo byo kwigaragambya mu mahoro hafi y’inteko ishinga amategeko mu gihe abadepite bari barimo kujya impaka ku cyifuzo cyo kuzana imisoro mishya.
Imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu, ishinja abapolisi kuba bari gukoresha imbaraga z’umurengera, mu guhosha imyigaragambyo akaba ari nabyo bituma bamwe bahasiga ubuzima.
Kuri uyu wa kabiri, ubwo imyigaragambyo yatangiraga, gutaka kwa rubanda byatumye guverinoma ikuraho imwe mu misoro irimo, umusoro wa 16% ku mugati n’umusoro wa 2.5% ku mwuka w’ibinyabiziga.
Aho perezida William ruto abereye perezida, yashyizeho imisoro mishya idasanzwe, ni mu gihe abayinenga bavuga ko idindiza iterambere ry’ubukungu bigatuma abantu batakaza akazi.
Mu itangazo ryari ryatanzwe, umuyobozi wa polisi yari yavuze ko abigaragambyaga batazemererwa kugera ku bikorwa remezo bikomeye bya guverinoma cyangwa guhungabanya imikorere y’inteko ishinga amategeko.
Guverinoma yakunze kurengera ingamba z’imisoro mu gihe gikenewe kugira ngo igabanye umwenda w’igihugu mu gihugu kingana na miliyari 80 z’amadolari.