Umuyobozi w’umugi muri Mexico yishwe nyuma yamasaha make iki gihugu cyizihije itorwa rya perezida w’umugore wa mbere muri ik’igihugu

Moses ISHIMWE
2 Min Read

Yolanda Sanchez wari umuyobozi w’umugi muri mexique yarashwe n’abantu bitwaje imbunda hagati ya Cotija, Michoacán, nyuma y’igihe gito iki gihugu kimaze kibonye perezida mushya.

Ibitangazamakuru byaho bivuga ko Yolanda Sanchez  yarashwe inshuro 19, apfira mu bitaro nyuma gato y’igitero. Mu gihe umurinzi we na we yiciwe ku rugamba rw’imbunda.

Kugeza ubu nta muntu n’umwe wigeze atabwa muri yombi ku bijyanye n’icyo gitero ariko abantu benshi bakeka ko abantu bitwaje imbunda bari mu mutwe w’abagizi ba nabi aribo bari inyuma y’urupfu rwe.

Madamu Sánchez yari yaratangaje ko yakiriye iterabwoba ry’urupfu nyuma yo gutangira imirimo muri Nzeri 2021, aho yafunzwe iminsi itatu n’abantu bitwaje imbunda bari bamufashe. Ubwo yasuraga igihugu cy’abaturanyi cya Jalisco mu 2023. Uyu munyapolitiki yavuze ko abamushimuse basabye amafaranga ndetse bakamushyiraho iterabwoba  mbere yo kumurekura.

Madamu Sánchez yari yavuze ko abo bagabo bari bamuteye ubwoba, amaze gutangira imirimo, bamusabye ko umushahara abapolisi b’umugi bahabwa awuha abagizi ba nabi. Yaranze, ahubwo asaba igisirikare gukaza umutekano w’umujyi. Umuyobozi w’akarere kandi yahawe abashinzwe umutekano we bafite imbunda nyuma y’ibyari bimubayeho.

Kuva muri Nzeri umwaka ushize abantu barenga 20 biyamamarizaga imyanya mu gihugu barishwe  ariko irushanwa rya perezida ryatsinzwe na Claudia Sheinbaum, uzarahira kuwa 1 Ukwakira nk’umugore wa mbere ufite umwanya wo hejuru muri Mexico.

Umukecuru watsinzwe na Madamu Sheinbaum, Xóchitl Gálvez, yanenze ihohoterwa ryabangamiye ubukangurambaga, aho  yavuze ko ubwo yahamagaraga Madamu Sheinbaum ku wa mbere, yamubwiye ati: “Nabonye Mexico ifite ububabare n’urugomo rwinshi. Nifuzaga ko yakemura ibibazo bikomeye abaturage bacu bafite”.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *