Mu ijoro ryo kuri uyu wa 4 taliki 13/06/2024 muri Camp Kigali mu gitatamo cya GEN-Z Comedy, hagaragaye umwana ufite impano idasanzwe yavugishije buri umwe wari witabiriye iki gitaramo.
Impano ya Isimbi Queen, ubusanzwe uvuka mu Karere ka Kicukiro ari naho atuye, yiga mu mwaka wa 2 w’amashuri abanza akabifatanya n’amashuri ngororangingo amaze kugiramo ubumenyi buhambaye butangaza buri umwe, yakoze igitangaza gihambaye.
Uyu mwana muto yatangaje burumwe, ubwo yahabwaga umwanya n’usanzwe ategura iki gitaramo Fally Merce,bitewe n’uburyo uyu mwana yitwaye ku rubyiniro, byatangaje benshi dore ko yahinaga umubiri we wose mu buryo butangaje abari bahari baratangara.
Ubwo twabazaga umutoza w’uyu mwana Habimana Jean de Dieu, yavuze ko yamufashe mubihe bya Guma mu rugo muri Covid-19, bitewe n’impano yamubonagamo atangira kumutoza umunsi k’uwundi
Yagize ati; “Mu bushobozi buke nari mfite niyemeje kumwitaho kugira ngo, ndebe ko impano ye yamugirira akamaro, dore ko n’umubyeyi we ariwe wamumpaye kuko yamubonagamo iyi mpano.
Yongeyeho ati” ibaze ko mu bihe bya Covid-19 aribwo umubyeyi we yamumpaye ngo mbe mufasha ariko reba urwego agezeho, ibaze rero mbaye mfite ubushobozi bwatuma mfasha n’abandi benshi bafite impano, mu myaka mike twaba twegukana imidari ku rwego rw’igihugu”.
Yakomeje kandi ashishikariza ababyeyi, ko bajya bashyigikira abana babo, mu mpano zabo baba bafite kuko utamenya ikizatunga umwana.