Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Koreya y’Epfo na Koreya ya Ruguru

Moses ISHIMWE
1 Min Read

Koreya y’Epfo yatangaje ko tariki ya 9 Kamena 2024 yarashe mu kirere ubwo abasirikare ba Koreya ya Ruguru bageragezaga kurenga imbibi mu gace katagira ingabo zikagenzura, bagasubira inyuma.

Ibiro bikuru by’ingabo za Koreya y’Epfo byatangaje ko ubusanzwe aba basirikare barinda umutekano wo muri aka gace ku ruhande rw’igihugu cyabo. Kubarasaho ngo byari mu rwego rwo kubaburira.

Biti “Abasirikare ba Koreya ya Ruguru bakorera mu gace katagira ingabo zikagenzura bashatse kurenga umurongo utandukanya impande zombi muri DMZ. Nyuma y’aho ingabo zacu zibahaye ubutumwa, zikanarasa amasasu yo kubaburira, basubiye mu majyaruguru.”

Nk’uko TV5 Monde yabisobanuye, ntabwo abasirikare ba Koreya ya Ruguru bongeye kugerageza kurenga uyu murongo.

Koreya ya Ruguru imaze iminsi ishotora Koreya y’Epfo. Urugero rwa hafi ni urw’ibipurizo byikoreye imyanda bivugwa ko irimo ibisigazwa by’itabi, impapuro z’isuku zakoreshejwe mu bwiherero n’amase yohereje mu kirere cyo muri iki gihugu bisanzwe bidacana uwaka.

Ibi Koreya ya Ruguru ibyita kwihorera kuri Koreya y’Epfo, iyishinja gutangaza ibihuha bigamije guharabika ubutegetsi bwa Pyongyang.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *