Aba-houthi bo muri Yemeni bavuga ko bagabye igitero cya misile ku ndege yo muri Amerika itwara indege mu nyanja itukura kugira ngo basubize ibitero byakozwe na Amerika n’Abongereza kuri Yemeni.
Ku wa gatanu, umuvugizi w’igisirikare cya aba -Houthi, Yahya Saree, yatangaje ko igitero cyagabwe ku bwikorezi bwa Eisenhower; iryo tsinda mbere ryatangaje ko byibuze abantu 16 baguye mu bitero by’Amerika n’Ubwongereza ku bitero by’intara ya Hodeidah, umubare munini w’abantu benshi bapfuye bazize ibitero byinshi kubera ibitero by’iryo tsinda byibasiye ubwato.
ibi bitero byaturutse ku bitero byo ku wa kane byatangajwe kuri televiziyo ya Al Masirah, uyu akaba ari umuyoboro wa televiziyo ugenzurwa na aba- Houthi, werekana amashusho agaragara ndetse anagaragaza abasivili bakomeretse bavurirwa i Hodeidah. Nibura abantu 42 bakomeretse.
Abinyujije Ku rubuga rwa X, umuyobozi wa Houthi, Mohammed al-Bukhaiti, yagize ati: “Igitero cy’Abanyamerika n’Abongereza ntikizatubuza gukomeza ibikorwa byacu bya gisirikare mu rwego rwo gushyigikira Palesitine.”
ibi byaje nyuma yuko ubuyobozi bukuru bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika (CENTCOM) bwatangaje kuri X ko ibitero byi iki gihugu byibasiye Houthi ko byangije uko byari bitegenijwe drone umunani mu turere tugenzurwa na aba-Houthi muri Yemeni no ku nyanja Itukura.
Minisiteri y’ingabo w’Ubwongereza yavuze ko indege kabuhariwe yitiriwe Inkubi y’umuyaga FGR4s y’ingabo zirwanira mu kirere yagabye ibitero kuri Hodeidah no mu majyepfo ya Ghulayfiqah. Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak, yavuze ko igikorwa cya gisirikare ari uburyo bwo “kwirwanaho imbere y’iterabwoba rikomeje guterwa Aba-houthi”.
Umutwe wa aba-Houthi ni umutwe uhuriweho na Irani ugenzura igice kinini cya Yemeni nyuma y’imyaka hafi icumi y’intambara yo kurwanya ihuriro rishyigikiwe n’ibihugu by’iburengerazuba n’abayobowe na Arabiya Sawudite, uyu mutwe wakunze kugaragara nkushyigikiye uruhande rw’Abanyapalestine mu ntambara Isiraheli ikomeje kurwana na Palestine aho imaze guhitana abantu barenga 36,000.
Uyu mutwe wagabye ibitero bya drone na misile inshuro nyinshi ku mato yo mu nyanja itukura, mu gace ka Bab al-Mandeb, no mu kigobe cya Aden kuva mu Gushyingo, basaba ko Isiraheli yahagarika intambara.Ibitangazamakuru bya Leta ya Irani byatangaje ko muri Tehran,agace Irani ifatanije na aba-Houthi yamaganye ibitero by’Amerika n’Ubwongereza aho babigereranije nko kurenga ku busugire bwa Yemeni ,ubw’akarere,ubw’ amategeko mpuzamahanga n’uburenganzira bwa muntu.
Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Irani, Nasser Kanaani yagize ati: “Abategetsi ba Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza ni bo nyirabayazana w’ingaruka z’ibi byaha byibasiye abaturage ba Yemeni.”
Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Amerika bushinzwe umutakno w’iki gihugu mu nyanja, buvuga ko Aba-houthi bagabye ibitero birenga 50 ku bwikorezi muri rusange, bica abasare batatu, bafata ubwato bunyago ubundi bumwe baraburohamisha ndetse ko no muri iki cyumweru, bateye ubwato bwari butwaye ingano muri Irani.Ubukangurambaga buriho magingo aya buri guhatira ibigo bitwara ibicuruzwa mu mazi kwirinda inzira y’inyanja Itukura, ubusanzwe itwara hafi 12 ku ijana by’ubucuruzi ku isi, iri ihindurwa ry’inzira ku ngendo bivugwa ko bizongera ibiciro ku bicuruzwa kandi urugendo rukazarushaho kuba rurerure kuko ruzajya ruzenguruka muri Afurika yepfo.
Kuva muri Mutarama, Amerika n’Ubwongereza byagabye ibitero byo kwihorera ku bitero bya aba-Houthi muri Yemeni, bigamije gutesha ubushobozi bwabo bwo gutera mu inzira z’amazi Ariko ibi ibitero ntacyo byakoze kugirango babuze Aba-houthi.Ku wa gatatu, aba -Houthi bavuze ko bagabye igitero ku bwikorezi bwinshi bw’Abagereki hamwe n’andi mato menshi kugira ngo basubize ibitero bya Isiraheli ku mujyi wa Rafah wo mu majyepfo ya Gaza.
I don’t think the title of your article matches the content lol. Just kidding, mainly because I had some doubts after reading the article.