Raporo yashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’ingabo za Afurika y’Epfo SANDF, ziri mu butumwa bw’amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bwemeje ko undi musirikare wabo yaguye mu rugamba bahanganyemo n’abarwanyi bayobowe na Gen Sultan Makenga.
Imirwano hagati y’abarwanyi ba M23 n’ihuriro rirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa ikomeje kurushaho kuzambya ibintu mu bice bitandukanye bya Masisi, Rusthuru na Nyiragongo, imirwano yabaye kuwa 30 Gicurasi yazise icyuho gikomeye ku barwana na M23, by’umwihariko ingabo z’ Afurika yepfo zakomerekeje abasirikare benshi undi agwa mu bitaro bya gisirikare i Goma, amakuru MARIS POST ifitiye copy yatangajwe na Biro y’izi ngabo arabyemeza.
Ingabo za Afurika y’Epfo zivuga ko ku wa Kane zasakiranye na M23 i Sakee” mu mujyi ufatwa nk’ubwirinzi bwa nyuma bw’i gicumbi cy’ubukungu n’ubuyobozi bw’intara ya Kivu ya Majyaruguru(GOMA),bimwe mu bice by’imisozi ikikije Sake iriho bimwe na bimwe mu birindiro bya M23 , mu gihe santere ya Sake werekeza Mubambiro na Goma hakigenzurwa n’ingabo za Leta(FARDC), SADC, WAZALENDO, FDRL N’abandi benshi.
Mu itangazo abarwanyi ba M23 nabo bashyize ahagaragara , batunze agatoki ihuriro rirwana kuruhande rwa Leta ya Kinshasa kugira uruhare mu bwicanyi bwisasiye abasivili barenga 10, ndetse n’abandi benshi bagakomereka. M23 yongeye ho ko yafashe imodoka ebyiri z’umwanzi n’ikamyo ikoreshwa mu rugamba, SANDF ntiyemeje ko izo zafashwe ariko batangaje ko hari imodoka ebyiri zangirikiye mu rugamba.
Umuryango uhuza ibihugu biri mu karere ka Afurika y’Uburazirazuba (EAC), bakoze ibishoboka byose ngo bakemure ibibazo hagati y’abarwanyi ba M23 na Leta ya Congo ariko biba ibyubusa , ni kenshi Kinshasa yagiye ishizwa gukerensa imyanzuro yabaga igamije kuzana ibisubizo birambye, ndetse no kwikura mu masezerano nta mpamvu igaragara.
Ukwezi gutambutse kwa Gicurasi kwari kwitezwe mo guhura kwa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ndetse na mugenzi we wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Perezida Felix Antoine Tshisekedi, Muri Angola gusa nabyo nti byigeze biba bitewe n’ibirego Congo ivuga ko ishinza u Rwanda.
Thank you for your sharing. I am worried that I lack creative ideas. It is your article that makes me full of hope. Thank you. But, I have a question, can you help me?