Mu nkengero za Kanyabayonga haramukiye imirwano ikaze hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana kuruhande rwa Leta ya Kinshasa, ni imirwano yakomeje kugera mu masaaha y’igicamunsi.
Ni imirwano yatangiye mu rukerera mu masaha y’igitondo cya kare kuri uyu wa 01/06/2024 mu bice bigaragiye Kanyabayonga nkuko amasoko yacu abitangaza, uru rugamba rukomeye rwaberaga mu ntera y’ibirometero 4km uvuye muri santere ya Kanyabayonga. Amakuru dukesha zimwe mu mboni zacu ziri muri biriya bice yatwemereje ko hakoreshejwe imbunda ziremereye, ibyatumye abaturage batari bake bahunga uriya mujyi utuwe n’abasaga ibihumbi 60 .
Mu makuru acukumbuye Y’ibiro ntara makuru by’Abafaransa ,AFP, yatangaje ko M23 ntakabuza mu minsi itarambiranye baraba bamaze gufata uyu munsi w’ubucuruzi ukomeye mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, cyane ko FARDC yamaze guhungisha ibikoresho by’intambara mu gace ka Kayina batinya ko byafatwa n’abarwanyi bayobowe na Gen Sultan Makenga.
Amakuru y’uyu mugoroba yemeje ko muri uyu mujyi hari ituze , ndetse ihuriro ry’ingabo zirwana kuruhande rwa Leta ya Congo bakaba ari bo bari kugenzura uyu mujyi, urugamba rugamije kubohora uyu munsi twatangiye kuwa Gatutu w’iki Cyumweru tariki 29/05 , aho impande zombi zigihanganira kugenzura aka gace karimo isoko rikomeye cyane ry’amabuye y’agaciro.
Imirwano yaberaga mu bice bya Rushoga no ku misozi ya Armoise , yagaragayemo guhuzagurika kw’abarwana kuruhande rwa Leta ya Kinshasa, ibyatumye M23 ifata ibikoresho byinshi birimo amasasu ndetse n’imbunda.Hagati aho mu bice byo muri teritwari ya Masisi ahagize igihe habera intambara, mu nkengero za Sake havuzwe ituze n’ubwo igihe cya saa tanu humvikanye imbunda mu duce two ku misozi.
M23 ikomeje kujya mbere mu rugamba nubwo FARDC imaze igihe yizeza abaturage impinduka zitagira icyo zitanga , ibifatwa nko guta umwanya no gusuzuguza ubutegetsi buyobowe na Felix Tshisedeki, nyuma yo gushyiraho guverinoma nshya hitezwe impinduka zidasazwe.
Thank you for your sharing. I am worried that I lack creative ideas. It is your article that makes me full of hope. Thank you. But, I have a question, can you help me?