Urupfu rwa perezida wa Iran Ibrahim Raisi rwateye urujijo hibazwa icyaba cyarateye impanuka yiriya ndege ya helicopter, kuko mbere yo kuyijyamo ntakibazo yari ifite.
Ni ibikomeje kwibazwa nabasesenguzi batandukanye mu mpande zose z’isi, ubwo benshi bavuga ko bitumvikana uko iyi ndege yakoze impanuka. Bibaye nyuma perezida wa Iran amaze iminsi afitanye amakimbirane n’igihugu cya Amerika ndetse na Israel bityo, bikaba bicyekwa ko abo bombi baba barafatanyije mu by’ikoranabuhanga bagatera iriya ndege gukora impanuka.
Igihugu cya Iran kimaze iminsi kiri mu ntambara n’igihugu cya Israel ndetse muri iyo ntambara igihugu cya Israel kikaba cyarafashijwe na America mu gutsinda Iran binyuze mu kuzimya ibisasu byabo mu kirere no gushwanyuza Drone zabo z’intambara.
Dore abandi bantu bapfanye na Perezida Ibrahim Raisi
-Hossein Amirabdollahian wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran
-Malik Rahmati,wari Guverineri w’uburasirazuba bw’intara ya Azerbaijan ya Iran
-Uwari uhagarariye umutegetsi w’ikirenga wa Iran Ayatollah Mohammad Ali Al-Hashem, mu burasirazuba bw’intara ya Azerbaijan
– Sardar Seyed Mehdi Mousavi, wari ukuriye abarinzi ba Perezida Raisi
-Hapfiriemo kandi abapilote 2 bari batwaye indege aribo Colonel Seyed Taher Mostafavi, na Colonel Mohsen Daryanush.
– Major Behrouz Ghadimi,wari umutekinisiye w’iyo ndege
Umutegetsi w’ikirenga wa iran Ayatollah Ali Khamenei yemeje Visi Perezida Mohammad Mokhber nka Perezida w’agateganyo w’icyo gihugu.
Abategetsi bakomeye mu isi bakomeje koherereza ubutumwa bw’akababaro Iran
Khamenei yanashyizeho iminsi 5 yo kunamira Raisi ,biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 21 Gicurasi 2024.