Ubuyobozi bw’ingabo za Leta FARDC muri Kivu ya Ruguru ,bugenzura ibice biva Kanyabayonga kugera Goma , basabye imitwe y;urubyiruko yitwaje intwalo iri mu cyiswe Wazalendo kwimenyekanisha mu gihe kitarenze amasaha 48.
Ibi byagarutsweho na colonel Mack Hazukay , umuvugizi w’ibikorwa bya Sukola ya 1 ,operation idasazwe igamije kugarura no kubungabunga amahoro muri Kivu ya Ruguru, yemeje ko mu rugamba ruheruka kubera mu bice bya Kanyabayonga , bamwe mu bagize itsinda rya Wazalendo bateye ihuriro rirwana kuruhande rwa Leta ya Kinshasa urujijo ,kuko hari abafashije abarwanyi ba M23 muri iyo ntambara.
Ibi byatumye hafatwa icyemezo cy’uko amatsinda ya Wazalendo ayobowe na Gen Kabindo(FPP/AP) na Mayani(UPLC) , asabwa ku barurisha abagize aya matsinda yabo kugira ngo uru rujijo rukurweho, ibi bivuze ko abatari bubaruze abarwanyi babo muri iki gihe kitarenze amasaha 48 , bari bufatwe nk’abanzi b’igisirikare cya Leta Fardc ndetse n’abafatanya bikorwa babo bagizwe na Sadc , Ingabo z’u Burundi , Fdrl na Monusco n’abandi benshi.
Hashize iminsi itari mike abarwanyi ba yobowe na General Sultan Makenga bahanganye mu rugamba rudasazwe n’abarwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa , ibi byatumye ibice byinshi byo muri Kivu ya Ruguru bw’umwihariko ibibarizwa muri Rutshuru, Masisi ndetse n’ibice bito bya Nyiragongo bijya mu bugenzuzi bw’abarwanyi ba M23.
Ibi byose biraba mu gihe muri iki cyumweru dusoje General Andre Ohenzo usazwe ayoboye abasirikare ba FARDC mu misozi miremire y’Imulenge , ahamagajwe Kinshasa ahageze ahita atabwa muri yombi , amakuru MARIS POST ifite nuko afunzwe azira gukorana byahafi na Twirwaneho iyobowe na Colonel Rukunda Mickel , wamamaye nka Makanika.
Guverinoma iyobowe na Madam Judith Suminwa, yijeje abacongomani impinduka zikomeye mu rugamba bahanganyemo no kwirukana abarwanyi ba M23 mu bice byose bagenzura, ndetse banizeza abaturage kugarura icyubahiro cya Congo.