Yagiye kumva urubanza rw’umugabo we nawe atabwa muri yombi.

Karim Clovis GATETE
1 Min Read

Taliki 11/06 /2024, nibwo umuraperikazi wo muri Leta zunze ubumwe za America, Chrisean Rock yafunzwe ubwo yari yitabiriye isomwa ry’urubanza ry’umugabo we aregwamo icyaha cy’ubwicanyi.

Uyu muraperikazi ukomeye, ubwo yageraga kurukiko ari kumwe n’umuhungu w’umugabo we, yaje guhita yakirwa n’inzego z’umutekano, bavuga ko bari bamaze igihe bamushakisha.

Chrisean Rock ubana n’uyu muraperi ukomeye ‘Blueface’ kuri ubu ufungiwe icyaha cy’ubwicanyi, yatawe muri yombi azira gucuruza ibiyobyabwenge.

Urukundo rw’aba bombi rugaragarira mu kuba aba bombi bitanaho, dore ko uyu mugore yaje no kwishushanyaho Tatu yisura y’uyu musore .

Abitabiriye urukiko, batunguwe no kubona nawe ahise afatwa n’inzego z’umutekano, yambikwa amapingu. Police yasobanuye ko uyu mugore asanzwe ahigwa, akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.

Share This Article
3 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *