YOLO THE QUEEN AHISHUYE KO ABAGABO BAMUHA AMAFARANGA MENSHI

Karim Clovis GATETE
1 Min Read

Umunyamideri ndetse akaba n’umushabitsi Kirenga Phiona wamamaye nka Yolo The Queen kumbuga nkoranyambaga ahanini bitewe n’amafoto ashyiraho, yasobanuriye abamukurikira impamvu imutera kuba we akurikira abantu bake ku rubuga rwa instagram.

Mu kiganiro Yolo The Queen yagiranye n’abamukirikira ku rukuta  rwe rwa instagram, yasabye abamukurikira ku mubaza ibibazo bamwibazaho ndetse akabasubiza nta guca ku ruhande, nibwo umwe mu bakunzi be yamubajije impamvu akurikira abantu bake ku rukuta rwe rwa Instagram dore ko ubusanzwe akurikira abantu ba 6 gusa aribo; umuhanzi rurangiranwa mu muziki wa Tanzania Harmonize,French Montana, Bebe_Squeen,Champagnepapi,Theharlemhotboy na Bustarhymes .

Mu gusubiza uwari umubajije iki kibazo yavuze ko akurikira abantu bamuha amafaranga gusa kandi ko abo atari benshi, yagize ati” abantu nkurikira ni abantu bazi Mobile Money yange na bank account yange, urumva rero si benshi.”

Kugeza ubu Kirenga Phiona akurikirwa n’abantu basaga ibihumbi 386 kandi we akurikira abantu 6 gusa, bimwe mu byajyaga byibazwaho n’abamukurikirana kuri uru rukuta rwe rwa Instagram  umunsi ku munsi gusa ntibabibonere igisubizo.

Kirenga Phiona wamamaye nka Yolo The Queen
Share This Article
2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *