Zari yahaye gasopo umugabo we amwibutsa ko yemerewe gutunga abagabo babiri

Karim Clovis GATETE
1 Min Read

Umuherwekazi Zari Hassan kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cya Sauth Africa kumpamvu z’akazi, wanamaze gushakana byemewe n’amategeko n’umusore muto bari bamaze igihe mu rukundo ariwe Shakib, yahaye uyu musore gasopo byakomeza akazishakira undi mugabo, dore ko muri Africa y’Epfo byemewe n’amategeko.

Zari yumvikanye abaza uyu musore Shakib niba atamuca inyuma bitewe nuko ngo abizi neza ko uyu musore ari uwigikundiro kandi abona abakobwa n’abagore baba bamushagariye, nyamara uyu musore yamusubije ko atajya amuca inyuma.

Zari Hassan avuga ko ashingiye kuburyo Shakib yamusubijemo byumvikana ashobora kuba abikora, ikindi ashingira ku kuba uyu musore baba batarikumwe aho nawe aba yibereye mu gihugu cya Uganda.

Yavuze kandi ko ajya abona ubutumwa abagore boherereza uyu mugabo we bityo bikamutera ubwoba agacyeka ko ntakuntu baba batabonana. Gusa Zari yaje kurenzaho avuga ko nawe afite uburenganzira bwo gushakana n’abagabo ba biri.

Zari yagize ati: “Nshobora gushaka undi mugabo hari itego muri Africa y’Epfo ryemerera umugore gushaka abagabo babiri.”

Nubwo uyu mugore w’umuherwekazi yavuze gutya , yavuze ko akunda  Shakib ndetse ko yifuza ko ariwe wamubera umugabo we wanyuma gusa ngo niyibeshya akamuca inyuma nawe azahita ashaka undi mugabo.

Share This Article
2 Comments
  • I do enjoy the way you have presented this particular problem and it does indeed provide us a lot of fodder for thought. Nonetheless, coming from what precisely I have witnessed, I simply just wish as the actual commentary pile on that people today stay on issue and not start on a soap box associated with some other news du jour. Anyway, thank you for this outstanding piece and even though I can not necessarily concur with this in totality, I value your standpoint.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *